mardi 30 mars 2010
intambwe icenda [9] zo gusubira inyuma
1. intambwe yambere yogusubira inyuma n'uko biyibagiza uko bashobora iby'Imana n'urupfu no kuzacibwaho iteka. 2. n'uko bareka gukora buhoro buhoro ibibakwiriye mu rwihisho, nko gusenga no gusoma igitabo c'Imana bari bonyine, nko kudategekwa n'ibyimitima yabo yifuza, nko kuba maso bakirinda satani, nko kubabazwa n'ibyaha n'ibindi nkibyo. 3. N'uko bihunz'abakristo by'ukuri. 4. N'uko bacogora ntibakunde gukora ibibakwiriye imbere yabantu, nko kunvijambo ry'Imana, nko kurisoma bafanije n'abandi, nko kuganir'ibyimana n'ibindi nkibyo. 5. N'uko batangira kugenzura bamwe mububaha imana ngo babonico babagaya. 6.N'uko batangira kubana n'abantu bakund'ibyisi ninzoga n'ubusambanyi n'ibindi byaha. 7.N'uko baganir' ibyisi n'ibiteye isoni rwihishwa, barabishimira nkuko bibamara isoni zo kubikora cane. 8. N'uko batangira gukinisha ibyaha bito kumugaragaro. 9.Bamaze kwinangira, biyerekan' uko bari. Nuko bitsurira mu ruzi ruzabatembana, rubageze mu gahinda ni mumakuba; Imana n'itabibuza kubg' imbabazi zayo bazarimburw' iteka ryose n'uko kwishuka kwabo.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire