1. N'uko biyibagiz' uko bashobora iby' Imana n'urupfu no kuzacirwah' iteka
2. N' uko bareka buhoro buhoro gukora ibibakwiriye murwihisho, nko gusenga no gusoma igitabo cy' Imana bari bonyine, nko kudategekwa niby' imitima yabo yifuza, nko kuba maso bakirinda satani, nko kubabazwa nibyaha nibindi kibyo.
3. N'uko bihunz' abakristo bakijijwe byukuri
4. N'uko bacogora ntibakunde gukora ibibakwiriye imbere yabantu, nko kunva ijambo ry'Imana, nko kurisoma bafatikanije nabandi, nko kuganir' Ibyamana, nibindi kibyo.
5. N'uko batangira kugenzura bamwe mububaha Imana ngo babone ico babagaya.
6. N'uko bakunda batangira kubana nabantu bakund' iby' iyi si ninzoga nubusambanyi n'ibindi byaha
7. N'uko baganira ibyiyi si nibiteye isoni rwihishwa, Kandi iyo babony' abitwa ko bubah' Imana babikora, barabyishimira, nkuko bibamara isoni zo kubikora cane
8. N'uko batangira gukinisha ibyaha bito kumugaragaro
9. Bamaze kwinangira, biyerekana uko Bari. Nuko bitsurira mu ruzi ruzabatembana, rubageze mugahinda no mumakuba; Imana n'itabibuza kubw' imbabazi zayo, bazarimbuzw' iteka ryose n'uko kwishuka kwabo.
Bene data nizo ntambwe 9 zo gusubira inyuma Reba aho uhagaze niba utaravuye mugakiza.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire